Quantcast
Channel: Thebasic12 | Kinyarwanda, Rwanda Education, Rwanda Learning, Courses in Rwanda » Rwanda Genocide
Viewing all articles
Browse latest Browse all 29

GS Kabare: Hibutswe abarimu n’abanyeshuri bahiciwe muri Jenoside

$
0
0

 GS Kabare: Hibutswe abarimu n’abanyeshuri bahiciwe muri Jenoside

Mu gihe mu ishuri rya GS Kabare bibukaga abarimu n’abanyeshuri 25 bahaguye mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda,hashimangiwe ko kubwiza ukuri  abakiri bato  ku mateka ya jenoside ari ukububakamo ubushobozi bwo kurwanya abayifobya n’abayihakana.

Umushumba wa kiliziya gatorika muri diyosezi ya kibungo,Mgr Antoine Kambanada,muri uyu muhango wo kwibuka yavuze ko icyaha cya Jenoside ari icyaha gikomeye kigomba kwibuka kugirango abakiri bato bamenye ububi bwacyo birinde icyabibasubizamo.

Ingabire Rosette yaganiriyiye umwe mu bagize Club never again muri iri shuri kuri uyu wa 25/04/2015 mu kwibuka  aba barimu n’abanyeshuri bishwe muri jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda,yavuze ko amateka yumvise azaharanira ko atazongera kugira aho aba ku isi.Icyakora nk’abagize never again club baba bafite inyota yo kumenya amateka nyayo kuri genocide yakorewe abatutsi.

Yagize  ati ”Nkabana byabaye tutaravuka usanga tubaza abakuru uko byatangiye nuko byabaye ,nuko bakadusobanurira.Numva nka Club never again twajya twegeranya urubyiruko tukababwira ubu bwa jenoside tukarwanya ko byakongera kuba.Nkanjye ubwanjye numva naharanira gukora ikiza ikibi nkagisiga inyuma kandi nkaharanira kuba umwe nta kuvangura.”

Mgr Kambanda Antoine,avuga ko icyaha cya Jenoside ari indengakamere kandi ari icyaha gikomeye cyane,yongeraho ko kwibuka ari ngombwa cyane cyane ku bato kugirango bahore bibuka ko kurimbura abantu cyangwa ubwoko runaka ari icyaha gikomeye bakirinde.

Senateure Sebuhoro Celestin wifatanyije na GS Kabare mu kwibuka genocide yakorewe abatutsi yavuze  ko kubwiza aba bana ukuri kuri aya mateka ari ikintu cy’ingenzi, kuko bituma babasha kuyirwanya.

Yabisobanuye agira ati”Urabanza ukababwiza ukuri ukababwira uko byagenze impamvu yatumye biba,kuko mu byukuri bo barabona ingaruka ariko ntago babona impamvu nyazo.Bamenya ayo mateka noneho bakabasha kwiyubaka no guharanira ko bitazongera kubaho ukundi.”

Senateri akomeza avuga ko abana bagomba kumenya amateka bakarwanya icyatuma jenoside yongera kubaho kuko abayifobya n’abayihaka batazagarukira kubabonye iba gusa nkuko no muri Arumaniya hakiri abayihakana nyuma y’imyaka 100 ibaye.

 

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 29

Latest Images

Trending Articles